Login for faster access to the best deals. Click here if you don't have an account.

ITANGAZO RIREBA BA RWIYEMEZAMIRIMO B’ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA

Jobs   Kigali   12 views Reference: 1899

Location: Kigali


ITANGAZO RIREBA BA RWIYEMEZAMIRIMO B’ABAGORE N’ABAFITE UBUMUGA

IMPUZAMIRYANGO PRO-FEMMES/TWESE HAMWE KU BUFATANYE NA MASTERCARD FOUNDATION, TRADEMARK AFRICA (TMA) N’IKIGO MPUZAMAHANGA CY’UBUCURUZI (ITC) BINYUZE MURI POROGARAME YA VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment program) IGAMIJE GUHANGA AKAZI KU BYICIRO BYIHARIYE, MU MUSHINGAVADE (Value Addition for Dignified Employment for Youth and Women project), BATEGUYE GAHUNDA YO GUSHYIGIKIRA IBIKORWA BY’URUBYIRUKO BAKORA IBIKORWA BIJYANYE NO KONGERERA AGACIRO IBIKOMOKA KU BUHINZI N’UBWOROZI HAGAMIJWE GUHANGA IMIRIMO BINYUZE MU:

KUBAHA AMAHUGURWA;KUBAFASHA KWANDIKISHA IBIKORWA BYABO;GUTERA INKUNGA IMISHINGA Y’INDASHYIKIRWA;KUBAFASHA KUBONA IBYANGOMBWA BY’UBUZIRANENGE;KUBAHUZA N’IBIGO BY’IMARI;KUBAHUZA N’AMASOKO;KUBAFASHA KUMENYEKANISHA IBIKORWA BYABO.

ABIYANDIKISHA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:

KUBA URI UMUGORE URI HAGATI Y’IMYAKA 18 NA 35 CYANGWA UFITE UBUMUGAKUBA URI RWIYEMEZAMIRIMO UFITE UMUSHINGA NIBURA UMAZE AMEZI ATATU UKORA;KUBA IBIKORWA BYAWE BIJYANYE NO KONGERERA AGACIRO UMUSARURO UKOMOKA KU MBUTO N’IMBOGA, KONGERERA AGACIRO INYAMA, AMATA, INKOKO, ANDI MATUNGO, IBIYAKOMOKAHO N’IBINDI BIFITANYE ISANO;KUBA UFITE UBUSHAKE BWO GUKORANA N’ABAFATANYABIKORWAKUBA UFITE AHO UKORERA IBIKORWA BYAWE HAZWIKUBA NTA WUNDI MUFATANYABIKORWA UGUFASHA MU KONGERERA AGACIRO IBYO UKORA

ICYITONDERWA:

BA RWIYEMEZAMIRIMO BARENGEJE IMYAKA 35 NABO BEMEREWE KWIYANDIKISHA, MU GIHE 30% BY’ABAKOZI BAKORESHA BABA BAFITE HAGATI Y’IMYAKA 18 NA 35KU BAFITE UBUMUGA, ABAGABO NA BO BEMEREWE KWIYANDIKISHA

KWIYANDIKISHA BIKORWA MU BURYO BW’IKORANABUHANGA KURI LINKI: https://ee.kobotoolbox.org/x/efgismTV

IBYANGOMBWA BISABWA

FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTUIFOTO IGARAGAZA AHO UKORERA

ITARIKI NTARENGWA YO KWIYANDIKISHA NI KUWA 17 GASHYANTARE 2025

IRI TANGAZO N’IFISHI Y’USABA KWITABIRA BINABONEKA KU RUBUGA RWA PRO-FEMMES TWESE HAMWE

KU BINDI BISOBANURO MWAHAMAGARA ABAKOZI B’UMUSHINGA MU MINSI N’AMASAHA Y’AKAZI KURI NIMERO ZIKURIKIRA:

IBURASIRAZUBA: 0788462631UMUJYI WA KIGALI: 0788641999AMAJYEPFO: 0788770151IBURENGERAZUBA: 0788414180AMAJYARUGURU: 0738636401

Bikorewe Kicukiro, kuwa 09 Mutarama 2025

Emma Marie BUGINGO

UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA W’IMPUZAMIRYANGO

PRO-FEMMES/TWESE HAMWE